ABAKOZI BA RLMUA BIBUTSE KU NSHURO YA 24 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Mu gihe mu Rwanda hose turi mu cyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu wa kane tariki ya 12 Mata 2018 abakozi b’Ikigo Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda, bafatanyije na Ministeri ndetse n’ibindi bigo bya leta bikorera muri Nyarugenge Pension Plaza bibutse ku nshuro ya 24 Genocide yakorewe Abatutsi.

Mu kiganiro cyatanzwe na Ministiri w’Ubutaka n’Amashyamba Madame Francine TUMUSHIME cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Ubudasa bw’u Rwanda mu guhangana n’ingaruka za Jenocide yakorewe Abatutsi” yagarutse ku ngaruka n’ibibazo byinshi byabayeho nyuma ya Genocide ariko kubera umwahariko n’ubudasa by’abanyarwanda ubu ibyinshi muri ibyo bibazo byarakemutse, yagize ati “nyuma ya genocide mu Rwanda twari dufite ibibazo biremereye cyane harimo nk’ikibazo cy'ubuhunzi, ubupfubyi, uburwayi, umutekano muke, ibikomere ku mubiri no mu mitima n'ibindi byinshi ariko muri bwa budasa bw'abanyarwanda ibyinshi twabashije kubikemura kandi n'ibitarakemuka bizakemuka. Kubanisha abantu benshi harimo abishe ndetse n'abiciwe ntibyari byoroshye ariko byagezweho kubera bwa budasa bw'Abanyarwanda mu guhangana n’ibibazo byakomotse kuri Genocide

Abakozi bakorera mu nyubako ya Nyarugenge Pension plazza

Nsengiyaremye Fidel waje ahagarariye CNLG ndetse Vital waje ahagarariye IBUKA bagarutse ku mateka mabi yaranze u Rwanda ndetse n’ibibazo byugarije abacitse ku icumu  bongeraho ko bitakemukira umunsi umwe cyangwa se ngo bikemurwe n'umuntu umwe ahubwo bikeneye uruhare n'ubufasha bya buri munyarwanda kugirango bikemuke gahoro gahoro. Vital ati “Nk’uko twabashije gutsinda ikinyoma na politiki z'ubugome z'abayobozi babi babayeho mu Rwanda n’ibibazo abarokotse bafite tuzakomeza duhangane nabyo kandi tuzabitsinda”.

Ministiri Vincent BIRUTA wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango yibukije abitabiriye bose ko umwanya nk’uyu tugomba kuzirikana ku butwari bw'abahagaritse Genocide, tukanashimira Ubupfura n'ubumuntu bwa bamwe mu banyarwanda bitandukanyije n'abicanyi bakabasha kurokora bamwe mu bahigwaga.

Yasabye abitabiriye ndetse n’abanyarwanda muri rusange guhangana n’abapfobya Genocide yakorewe Abatutsi aho yagize ati “Mureke duhangane n'abapfobya banahakana genocide, kandi biranoroshye, iyo uvuga ukuri ntutinya kandi ntunatsindwa; urugamba rukomeye dusigaranye ni ugukomeza kubaka no gusigasira ubunyarwanda turwanya icyaricyo cyose cyagarura genocide n'andi macakubiri yose”.

Yasobanuye kandi ko genocide yakozwe n’urubyiruko, ndetse igahagarikwa n’urundi rubyiruko rwahoze ari ingabo za RPA, yongera kwibutsa ko uyu munsi urubyiruko rufite inshingano yo kubaka igihugu kizira amateka asa n'ayo twanyuzemo akaba asanga bizanorohera urubyiruko rw’uyu munsi kuko rufite umusingi mwiza.

Kwibuka Genocide yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 24 bifite insanganyamatsiko igira iti “Twibuke twiyubaka”.