UMUNSI W’UMURIMO, UMWANYA MWIZA WO GUSUZUMA AHO TUGEZE DUTANGA SERVICES ZINOZE

 Umunsi w’umurimo ni umwanya mwiza wo kwisuzuma mu kazi kacu ka buri munsi tureba aho tugeze dushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje gukora”. Ayo ni amwe mu magambo yavuzwe n’umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umurimo.

Ku itariki ya mbere Gicurasi buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga wahariwe umurimo, mu rwego rw'igihugu ibirori byizihirijwe mu karere ka Nyagatare, bikabakandi byaranizihirijwe muri buri kigo ahakorerwa umurimo. Muri buri kigo cyaba icya Leta cyangwa icy'abikorera, hakaba ibiganiro hagati y'Abakozi n'Abakoresha ku cyatuma umusaruro wiyongera, basabana ariko badasesagura.

 

Mu kigo Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda naho nk’ibindi bigo cyizihije umunsi w’umurimo. Ibyo birori bikaba byararanzwe ahanini n’amagambo y’abayobozi bakuru b’ikigo aho basabaga abakozi bose muri rusange kurushaho kugira umwete no kwihutisha no kunoza umurimo kuko ariwo nkingi y’iterambere nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka yagiraga iti “Umurimo Unoze, Umusemburo w'Iterambere Rirambye”.

 

Muri ibyo birori kandi habayeho n’umuhango wo guhemba umukozi wabaye indashyikirwa mu kazi, uwahize abandi akaba ari Mugwaneza Egide, akaba ari Network and System Administrator

 

Bimwe mu bibazo byabajijwe n’abavuze mu mwanya w’abakozi harimo ikibazo cy’imishahara, ikibazo cy’aho gukorera ndetse n’ikibazo cy’imibereho y’abakozi muri rusange. Umuyobozi Mukuru yabwiye abakozi ko imishahara ifite inzego yemerezwamo ariko ko azakomeza gukora ubuvugizi asaba ko aho bishoboka yakongerwa. Ku bijyanye no kwimuka cyangwa se gushaka indi nzu yo gukoreramo ijyanye n’igihe, yasubije ko aho kwimukira hamaze kuboneka ko mu mezi makeya ari imbere aha twakoreraga tuzahava tukajya mu nyubako ifasha abakozi gukora neza bisanzuye.