ICYUMWERU CYAHARIWE SERIVISI Z’UBUTAKA CYARANZWE N’UBWITABIRE BWINSHI MU KARERE KA MUSANZE

Icyumweru cyahariwe serivisi z’ubutaka kizwi nka Land week kimaze kumenyerwa mu gihugu hose nk’igifasha abantu bose batunze ubutaka kubona ibyangombwa byabwo mu buryo bwihuse ndetse kikanatanga inama n’ibisubizo ku bibazo abantu bakunze kwibaza. Muri iki cyumweru cyo guhera tariki 26/08 kugera tariki 30/08/2019 kizaba kirimo kubera mu turere dutatu two mu Rwanda ari two Musanze, Rusizi, Bugesera naho kuva ku itariki 2/09/2019 kugera kuri 13/09/2019 kibere mu karere ka Rwamagana, naho kuva tariki 9/09 – 13/09/2019 land week kazabera mu karere ka Nyanza.

Muri rusange mu turere twose land week ijya iberamo bigaragara ko abantu bitabira icyo gikorwa  bishimira serivisi nziza bahabwa mu gihe gito by’umwihariko mu karere ka Musanze aho twasuye abaturage baho bakaba barishimiye iyo gahunda nk’uko bamwe muri bo twaganiriye babidutangarije.

Turatsinze Emmanuel ni umuturage wo mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze yatubwiye ko yari amaze igihe yumva bavuga land week ariko atari azi mu by’ukuri uko ikorwa ariko umunsi wa mbere yahageze agatungurwa no guhita atahana icyangombwa cy’ubutaka yari amaze igihe yaraguze ubutaka ariko atarabwiyandikishaho, yagize ati “birantunguye kandi birananshimishije kuko ni ubwa mbere nje muri landweek none mpise ntahana icyangombwa kiri mu mazina yange, ni byiza cyane pe”. Kimwe na bagenzi be bose twaganiriye batugaragarije ko bishimira services nziza bahabwa banasaba ko no ku mirenge services z’ubutaka zarushaho kwihuta kuruta uko zihuta muri iyi minsi.

Umubitsi w’Impapurompamo z’ubutaka mu Ntara y’Amajyaruguru bwana Mukunzi Augustin Emmanuel tuganira yongeye gusaba abatuye Musanze ndetse n’abahafite ubutaka kujya babyaza umusaruro aya mahirwe baba babonye; yagize ati “twabakangurira kwitabira gahunda iteganyijwe muri iki cyumweru cyose kandi mugashishikariza na bagenzi banyu muzi badafite ibyangombwa kuzuza ibisabwa tukabaha ibyangombwa by'ubutaka bwabo”. Yababwiye kandi ko muri Land week hadatangwa ibyangombwa by’ubutaka gusa ahubwo hanatangwa inama n’ibisobanuro bijyanye n’ibibazo byinshi abantu bakunze kwibaza kuri serivisi z’ubutaka.

Aganira kandi na Radio y’abaturage ya Musanze mu rwego rwo gushishikariza abaturage kwandikisha impinduka zose zibera ku butaka bwabo, yasabye abatuye mu karere ka Musanze by’Umwihariko ndetse n’abatuye Intara y’Amajyaruguru muri rusange kwitabira no kubwira bagenzi babo batabashije kuhagera ibyiza bya land week. Yagize ati "mwe abamaze kubimenya icyo tubasaba ni ugufasha gutanga amakuru, mubwira abaturage bagenzi banyu bitabire iki gikorwa, kugirango nyuma hatazagira umuturage wongera gutakaza umubyizi we n'umwanya we ashaka ibyo yakagambye kubona uyu munsi".

Asubiza ku kibazo gikunze kwibazwa n’abantu benshi kijyanye n’amafaranga y’ihererekanya ry’ubutaka angana n’ibihumbi mirongo itatu akaba adakunze kuvugwaho rumwe ndetse abaturage bamwe banemeza ko hari igihe aba aruta cyangwa angana n’igiciro cy’ubutaka buba bwagurishijwe, yababwiye ko inzego zibishinzwe zirimo gukurikirana icyo kibazo ku buryo mu minsi ya vuba kizaba cyabonewe igisubizo

Landwek ni igikorwa cy’ubukangurambaga cyatangiye muri 2014, igamije kwegereza abaturarwanda serivisi z’ubutaka zihuse zibasanze iwabo mu mirenge. Uyu munsi mu rwego rwo kurushaho kwegereza abaturage serivisi land week ikaba isigaye itegurirwa mu turere, ikaba nibura inshuro ebyiri mu mwaka muri buri karere mu turere twose tugize u Rwanda, bikaba bigaragara ko abaturage bamaze kuyimenyera kandi bose bishimira services nziza baziboneramo, ndetse ikaba inatanga umusaruro ushimishije hagendewe ku mibare y’abaturage bayitabira hamwe n’umubare w’ibyangombwa biyitangirwamo.