Kugabanya ubutaka mo ibice, guhuza ubutaka no gukosora imbibi cyangwa ubuso bikorwa ryari? bisaba iki?

Impinduka ku mbibi n’ubuso by’ubutaka ni iki

Impinduka ku mbibi n’ubuso by’ubutaka bivugwa cyane mu gihe habaye ibikorwa byose byatuma ubuso bw’ubutaka bwiyongera cyangwa se bugabanuka, ibyo bikaba byaterwa ahanini nko kubugabanyamo ibice, kubuhuza, gukosora imbibi ndetse no gukosora ubuso.

Kugabanya ubutaka mo ibice

Ubutaka bushobora kugabanywamo ibice bibiri cyangwa byinshi bisabwe na nyir’ubutaka ku mpamvu zitandukanye zirimo kwitegura kuzahererekanya igice kimwe cyagwa byinshi (mu buryo bw’ubugure, impano, irage, kugurana, gushyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko, gutandukanya ibikorerwa ku butaka n’ibindi. Kugabanya mo ibice byinshi rero ku butaka bumwe bisaba mbere na mbere kumenya icyo bwagenewe gukoreshwa kuko hari aho bitemewe.

Dufashe nk’urugero rw’ubutaka bw’ubuhinzi ubworozi n’amashyamba, iyo buri gice kiribuvemo kitaribugire nibura hegitari imwe ntago biba byemewe kubugabanya, ni ukuvuga ngo ufite ubutaka bwagenewe ubuhinzi ariko buri munsi ya hegitari ebyiri ntibiba byemewe kubugabanyamo ibice. Bivuze ko kugabanya ubutaka mo ibice bisaba kumenya icyo bwagenewe gukoreshwa ndetse n’ingano yabwo.

Urundi rugero ni nk’ubutaka bwo kororeraho amatungo buri ahantu hihariye habugenewe (mu nzuri), ubwo butaka bwo ntibwemewe kugabanywamo ibice uko bwaba bungana kose kereka iteka rya Ministiri ufite ubutaka mu nshingano niryo ryonyine ryabikwemerera.

Kugirango ubashe kugabanyamo ubutaka ibice byinshi hari ibintu bigera kuri bine by’ingenzi ugomba kuba wujuje:

1.          Inyandiko (form) isaba yabugenewe: mu nyandiko (forms) dukoresha dutanga serivisi zinyuranye z’ubutaka, inyandiko ya mbere (form 1) niyo yifashishwa mu gihe ushaka kugabanya ubutaka bwawe. Ni inyandiko iba igizwe n’umwirondoro wa nyir’ubutaka ndetse n’umwirondoro w’ubutaka ushaka kugabanyamo, ni ukuvuga aho buherereye (intara, akarere, umurenge, akagari) ndetse na nimero y’ubutaka izwi nka UPI. Kuri iyo nyandiko kandi haba hariho ahagenewe umukozi ubishinzwe, ushinzwe kwakira iyo dosiye ndetse no gusuzuma niba koko yujuje ibisabwa.

2.          Ibyangombwa by’ubutaka busabirwa kugabanywamo: ubutaka busabirwa kugabanywa bugomba kuba busanzwe bufite ibyangombwa kuko iyo bumaze kugabanywamo buri gice kivuyemo gihabwa nimero nshya.

3.          Ibipimo by’ubutaka (Fiche Cadastrale) byemejwe n’umukozi w’Akarere ubifitiye ububasha kuri buri gice cy’ubutaka busabirwa kugabanyamo: mbere y’uko ubutaka bugabanywamo ibice, abakozi (abatekinisiye nk’uko bakunze kwitwa) babishinzwe bajya aho ubutaka buri, bakabupima bifashishije ibikoresho byabugenewe nka GPS cyagwa tablets, ibipimo bya buri gice bigasohorwa ku mpampuro ari zo twise fiches cadastrales zigaragaza neza ibipimo n’imbibi nyazo za buri gipande. Ibyo bipimo by’ubutaka nabyo byemezwa n’umukozi w’akarere ubifitiye ububasha

4.          Raporo y’ipimwa ry’ubutaka yashyizweho umukono na nyir’ubutaka, abo bahana imbibi, n’umukozi/umutekinisiye wapimye ubutaka: mu rwego rwo kwirinda ko hazabaho amakimbirane hagati y’abaturanyi, raporo yakozwe n’umutekinisiye wakase ubwo butaka igomba kuba isinyweho n’abaturanyi b’ushaka gukata ubutaka bwe, bakemeza ko ubutaka yakase ari ubwe kandi ko atarengereye imbibi ngo yinjire no mu butaka bw’abaturanyi. Iyo bigaragaye ko yarengereye igikorwa cyo gupima gisubirwamo.

Muri make iyo wujuje ibi byose twavuze haruguru dosiye yawe iba yuzuye ibyo wasabye bihita bishyirwa mu bikorwa ubutaka bwa bukagabanywamo ibice wifuza.

Guhuza ubutaka

Ubutaka bubiri cyangwa bwinshi bushobora guhuzwa ku mpamvu zitandukanye harimo nko kubahiriza no gushyira mu bikorwa imikoreshereze y’ubutaka iteganywa n’ibishushanyo mbonera, guhuza uduce dutandukanye yagiye agurira abo badikanyije ubutaka hagamijwe kububyaza neza umusaruro, n’ibindi.

Guhuza ubutaka bishoboka gusa iyo ubutaka bwose bugiye guhuzwa bwanditse ku muntu umwe (nyirabwo ari umwe), buhuje icyo bwagenewe gukoreshwa, kuko ntiwahuza ubutaka bw’ubuhinzi ndetse n’ubwo guturaho ngo bikunde, bugomba kandi kuba imitungire y’ubutaka ari imwe ni ukuvuga ngo ntiwafata ubutaka butunzwe ku buryo bw’ inkondabutaka ngo ubuhuze n’ubutaka butunzwe ku buryo bw’ubukode burambye, ubwo butaka kandi bugoma kuba buhana imbibi kandi bukaba buhana imbibi.

Nk’uko twabivuze hejuru mu kugabanya ubutaka, guhuza ubutaka nabyo bifite ibyo bisaba ari byo Inyandiko (Form 2) yabugenewe hamwe n’ibyangombwa by’ubutaka busabirwa guhuzwa. 

Gukosoza imbibi cyangwa ubuso

Gukosoza imbibi cyangwa ubuso by’ubutaka bikorwa igihe nyir’ubutaka abona imiterere y’ishusho y’ubutaka ku byangombwa itajyanye n’uko asanzwe azi ubutaka bwe, mu gihe atizeye neza ubuso buri ku byangombwa bitewe n’uko atari ahibereye mu gihe cy’iyandikisha rusange ry’ubutaka kuko bijya bihaho ugasanga ubutaka uko ubutunze atari ko bungana ku cyangombwa uba utunze, barabugabanyije cyangwa se barabwongereye kandi bwakagombye kwandikwa uko busanzwe bungana nta gihindutse.

Ibisabwa mu gukosoza imbibi cyangwa ubuso ntago bitandukanye n’ibisabwa mu gukata ubutaka mo ibice kereka ku nyandiko (forms) zikoreshwa ahomu gucamo ibice hiafashishwa  inyandiko ya mbere (form 1) naho mu gukosora imbibi n’ubuso hagakoreshwa inyandiko ya gatatu (form 3).

Umuntu we ukeneye imwe muri izi serivise yegera umukozi ushinzwe ubutaka mu murenge akamufasha cyangwa se akajya ku biro by’ubutaka mu karere (one stop center) naho bakamufasha.

Inyandiko (forms) zose mu ndimi z’Ikinyarwanda n’Icyongereza hamwe n’ibisabwa wabisanga kuri https://rlma.rw/index.php?id=245