Gasabo: icyumweru cyahariwe serivisi z’ubutaka kigiye kujya gikorwa inshuro eshatu ku mwaka

Ku wa kabiri taliki ya 07 Ugushyingo 2019, mu Karere ka Gasabo hatangijwe ku mugaragaro gahunda icyumweru cyahariwe serivisi z'Ubutaka  kizwi nka Land week),

Ni igikorwa cyari kitabiriwe n’abayobozi banyuranye barimo Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali bwana Pudence Rubingisa, uw'akarere ka Gasabo bwana Stephen Rwamulangwa hamwe n'umuyobozi mukuru w’Ikigo Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda, madamu Espérance Mukamana, bakaba baraganirije abaturage ku micungire n'imikoreshereze myiza y'ubutaka.

 

Mu butumwa bwe, madamu Espérance yongeye kwibutsa abantu batunze ubutaka butabanditseho kwihutira kubwandikisha, kwirinda kugura ubutaka badafitiye amakuru kuko bizana amakimbirane ndetse gukoresha neza ubutaka bubaha icyo bwagenewe gukoreshwa bakurikiza ibiteganywa n’igishushanyombonera cy'Umujyi wa Kigali (Kigali City Master Plan) n'Igishushanyombonera cy'imikoreshereze y'Ubutaka cyo ku rwego rw’igihugu (National Land Use Master Plan). Yibukije kandi abaturage batunze ubutaka butabanditseho, ko abazarenza italiki ya 15/01/2020 batarabwiyandikishaho, ubwo butaka buzahita bwandikwa kuri leta bakazajya babusubizwa bagaragaje ko ari ubwabo.

 

Mayor w'Umujyi wa Kigali, aganiriza abitabiriye,  yabwiye ko mu kurushaho kunoza no kwihutisha serivisi, Land week igiye kujya ikorwa gatatu ku mwaka aho kuba kabiri nk'uko byari bisanzwe, ibi bikazajyana no kongera umubare w'abakozi bakoraga muri serivisi z'ubutaka, ikibazo cy' abakozi bake kikaba cyazaga ku isonga mu gutuma hashobora kubaho ubukererwe mu gutanga serivisi. Yagize ati serivisi zigiye kwihuta, land week yakorwaga kabiri tugiye kuyigira gatatu, ubufasha turabufite buturuka mu kigo Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda, hanyuma bitewe n’umubare munini w’abaturage ndetse n’amadosiye menshi tuzashaka abakozi b’igihe gito bazadufasha kwihutisha serivisi muri iyi minsi

 

Kuri iyi nshuro mu Karere ka Gasabo hatangijwe gahunda ya mobile land week, ni ukuvuga ko abaturage bo mu mirenge ya kure nka Gikomero na Rutunga abakozi babishinzwe babasanga ku mirenge yabo bakabafashirizayo, ibi bikaba byorohereza cyane cyane abaturage baturuka kure ndetse n’abafite intege nke kubona serivisi hafi yabo.

 

Land week mu karere ka Gasabo yatangiye taliki 05/11/2019 ikazasoza taliki 14/11/2019 ikaba irimo kubera muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) ku Gisozi, yatangijwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Bwana Pudence RUBINGISA. Bikaba biteganyijwe ko dosiye zirenga ibihumbi bine zizakorwa nk’uko byatangajwe n’Umubitsi w’Impapurompamo z’ubutaka mu ntara y’ Amajyepfo akaba ari nawe uyoboye land week irimo kubera mu karere ka Gasabo.