Urutonde ruvuguruye rw’abakora umwuga wo kugaragaza imbibi n’ibipimo by’ubutaka rwashyizwe hanze

Ikigo Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda (RLMUA) cyashyize ku mugaragaro, ku nshuro ya kabiri, urutonde ruvuguruye rw’abakora umwuga wo kugaragaza imbibi n’ibipimo by’ubutaka (certified surveyors and technician surveyors).

Nk’uko bivugwa n’umuyobozi muri RLMUA ushinzwe ishami ryo Gupima Ubutaka, Igenamigambi ry’Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka no Gutunganya Amakarita, bwana Rutagengwa Alexis, ngo gutangaza uru rutonde rushya ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka wa 2020 byatewe n’uko hari abantu bari bamaze igihe barangije za kaminuza n’amashuri makuru basabaga ko bakwemererwa gukora uwo mwuga mu gihe urutonde rwa mbere rwari rwasohotse muri 2017.

Agaruka kandi ku mpamvu yatumye hashingwa urugaga rw’abakora uyu mwuga ndetse hagashyirwaho n’amabwiriza awugenga, yagize ati “byari mu rwego rwo guca akajagari kuko mbere ubonetse wese yarabikoraga, akabikora uko abyumva yabikora neza cyangwa nabi, bitandukanye n’ubu hari amabwiriza atanga umurongo ko ntawuzongera kubikora atari mu rugaga”.

Ayo mabwiriza akazafasha abemerewe gukora umwuga wo gupima no kugaragaza imbibi z’ubutaka kunoza akazi no kurushaho gutanga serivisi nziza bagaragaza ibipimo by’ubutaka bifite ubuziranenge. Ayo mabwiriza akaba yarashyizweho ku bufatanye bw’ikigo Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda hamwe na Rwanda Organization of Land Surveyors (ROLS).

Ku bijyanye n’ibiciro byo gupima no kwemeza raporo y’ipimwa ry’ubutaka na  serivisi zose zerekeye kadasitiri (cadastral survey) kugeza ubu hagaragaramo ikibazo kuko ibiciro atari bimwe mu turere twose, ikindi kandi abaturage bakaba bavuga ko ibiciro biri hejuru. Boniface Serushago, Umuyobozi w’agashami gashinze gupima Ubutaka no Gutunganya Amakarita yavuze ko ubu hari gahunda yo guteranya inzego zose bireba zirimo abikorera ndetse n’abareberera urugaga ku buryo hashyirwaho ibyemezo byorohereza abaturage ndetse n’abakora uwo mwuga; ati “Ni ukujya hagati umuturage ntaremererwe n’ibyo biciro kandi n’ukora uwo mwuga akagira icyo avanamo”.

Urugaga rw’abakora umwuga wo kugaragaza imbibi n’ibipimo by’ubutaka rwashinzwe mu mwaka wa 2016 kugeza uyu munsi rukaba rufite abanyamuryango barenga 400 bemerewe gukorera hose mu gihugu, umubare wabo ukazagenda wiyongera uko abarangije kubyiga nabo bazajya biyongera.

Amabwiriza agenga uwo mwuga ndetse n’urutonde rw’abamerewe kuwukora murabisanga hano: https://rlma.rw/index.php?id=41&tx_news_pi1%5Bnews%5D=250&tx_news_pi1%5Bcontroller%5D=News&tx_news_pi1%5Baction%5D=detail&cHash=2a02310fd01b94be98a20db355aa1534