Igihe cyo kwandika ubutaka butari bwanditse cyongerewe

Tariki 30 Kamena 2020 nibwo igikorwa cyo kwandika ubutaka butanditse kuri ba nyirabwo nibwo cyari giteganyijwe kurangiriraho ariko ku bw’impamvu zagaragajwe n’ubuyobozi icyo gikorwa cyongerewe igihe.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryasohotse tariki 08/05/2020 impamvu z’ingenzi zatumye habaho kongera igihe zirimo kuba hari abantu benshi bafite ubutaka mu ntara ndetse n’uturere batuyemo ubu babuze uko bagera aho ubutaka bwabo buherereye ngo babwandikishe kubera ingamba zo kurwanya Covid-19 hakaba kandi no kuba inyinshi muri serivisi z’ubutaka zaharagaze kubera amabwiriza ya leta yo kurwanya icyorezo cya Covid-19 aho abantu basabwaga kuguma mu ngo zabo; hari kandi n’imbogamizi zinyuranye abantu benshi bagiye bagaragaza mu kuzuza ibisabwa ngo bandikishe ubutaka bwabo.

Ku bw’izo mpamvu zose, ubuyobozi bw’Ikigo Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda cyongeyeho amezi atandatu ku gihe cyari giteganyijwe, bituma itariki ntarengwa iba 30/12/2020 aho umuntu wese uzaba atunze ubutaka butamwanditseho buzahita bwandikwa kuri leta, nyirabwo akazajya abusubizwa amaze kwerekana ko ari ubwe koko.

Iyi gahunda ikaba ireba ubutaka burenga gato miliyoni imwe n’igice (1,561,201) mu gihugu hose, bivuze ko bubaruye ariko nta makuru bwatangiwe kugirango bwandikwe kuri ba nyirabwo. Mu Rwanda hose kuva gahunda yo kwandika ubutaka yatangira haba hamaze kwandikwa  (ubwanditswe bunafitiwe amakuru) ubutaka buri hafi miliyoni icumi (9,965,648).