Abajyaga bakenera amakuru ku butaka bashyiriweho uburyo buborohereza kuyabona binyuze mu ikoranabuhanga

Guhera mu mwaka wa 2009 ubwo hatangiraga igikorwa cyo kubarura no kwandika ubutaka, Leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwihariye bw’imicungire y’ubutaka binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga aho amakuru yose yerekeye ubutaka abitse, ubwo buryo bukanafasha mu mu koroshya serivisi zinyuranye zijyanye n’ubutaka.

Ariko n’ubwo ubutaka bwose buzwi ndetse amakuru yabwo akaba ashyinguye mu buryo bw’bw’ikoranabuhanga, bumwe muri ubwo butaka buriho itambamira rinyuranye ndetse buranagwatirije. Kuri ibyo kandi, uko ikoranabuhanga rigenda rirushako kugira imbaraga, abantu bamwe bagerageza kwigana ibyangombwa by’ubutaka ndetse rimwe na rimwe bikanabahira kugeza ubwo bagurishije ubutaka butari ubwabo, ikintu gikunze kuzana amakimbirane mu mu ngeri zitandukanye z’abantu.

Mu rwego rero rwo gufasha abantu kumenya amakuru ku butaka bwabo, mu mwaka wa 2015 Ikigo Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda (RLMUA) cyashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga ryifashisha telephone (*651# bukoresha umurongo wa MTN Rwanda gusa) butuma umuntu ashobora kumenya amakuru atandukanye arimo kumenya uwanditse ku butaka, ubuso bwabwo, icyo bwagenewe gukoreshwa, niba bufatiriye cyangwa se butaratanzweho ingwate; Ubu buryo busanzweho bukaba bufite imbogamizi kuko bukoreshwa n’abakoresha umurongo umwe, bukaba butanorohereza abari hanze y’igihugu aho uwo murongo udakoreshwa.

Mu gukemura izo mbogamizi, guhera tariki 17 Kamena 2020 RLMUA cyabashyiriyeho uburyo bw’ikoranabuhanga rikoresha murandasi (web based Parcel Information Inquiry Portal) aho buri muntu wese, aho azaba ari hose, igihe icyo ari cyo cyose azaba afite interineti azajya abasha kumenya amakuru y’ubutaka runaka, ayo makuru akaza ameze neza neza nk’uko agaragara muri rejisitiri y’ubutaka yifashishwa mu gushyingura amakuru y’ubutaka mu buryo bw’ikoranabuhanga buzwi nka Land Administration Information System (LAIS).

ubu buryo bushya bukaba buje bwunganira ubundi bwari busanzwe bukoresha telephone (*651#) aho byagaragaraga ko budafasha abantu benshi cyane cyane ababa hanze y'imbibi z'u Rwanda. Ikindi cyiza kuri ubu buryo bushya ni uko hari amakuru yongewemo atagaragara muri buriya bukoresha telephone; aha tukaba twavuga nk’igiciro cy’ubutaka bitewe n’aho buherereye, kwerekana neza aho buherereye hifashishijwe ibipimo bitibeshya (X-Y coordinates)…

Kugera kuri urwo rubuga ushobora kubonaho ayo makuru yose ni ukunyura aha http://landinformation.rlma.rw/ ubundi ugakurikiza amabwiriza.

Ibi bikaba bizagabanya urujya n’uruza rw’abantu bandikaga amabaruwa, ubutumwa bugufi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, abagahamagara cyangwa se bagakora ingendo baje kubaza amakuru yerekeranye n’ubutaka kuko guhera ku itariki twavuze haruguru buri wese ashobora kuzajya abyirebera anyuze ku rubuga twabahaye, yaba atarukoresheje agakoresha telephone ye yandika *651#