IGISHUSHANYOMBONERA KIVUGURUYE CY’IMIKORESHEREZE Y’UBUTAKA CYAREMEJWE

Igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka ku rwego rw’Igihugu cyo kugeza mu mwaka wa 2050 kigamije gushyira mu bikorwa icyerekezo 2050 Igihugu cyihaye. Cyemejwe n’inama y’aba ministriri yateranye kuri tariki 29 Nyakanga 2020. Intego yacyo ni ukugaragaza uko ubutaka buzakoreshwa guhera 2020 kugeza 2050 hakurikijwe ubwiyongere bw’abaturage, umuvuduko w’iterambere mu nzego zose ndetse n’intego igihugu kihaye kugeraho muri 2050.

  1. IBYO KIJE GUKEMURA

Igishushanymbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyo ku rwego rw’igihugu kivuguruye kije gukemura ikibazo cy’imikoreshereze y’ubutaka aho urwego rumwe rw’ubuzima bw’igihugu rwakoreshaga ubutaka rutitaye ku butaka urundi rwego rukeneye. Muri iki gishushanyombonera, buri rwego rw’ubuzima bw’igihugu rwagenewe ubuso bw’ubutaka ku mu buryo bukurikira:

v  Ubuhinzi n’ubworozi: 12,433km² (47, 2%);

v  Amashyamba: 7,725km² (29.3%);

v  Imiturire, ibikorwa remezo byose hamwe n’imihanda: 3,980km² (15.1%);

v  Amazi, imbago zayo hamwe n’ibishanga bikomye: 2,200km² (8.5%)

  1. IBIKUBIYE MURI IKI GISHUSHANYOMBONERA

Imibare y’abaturage

Kuri ubu, u Rwanda rufite abaturage bangana na miliyoni cumi n’ebyiri n’igice rukagira n’umuvuduko munini y’ubwiyongere bwabo ungana na kabiri n’ibice bine ku ijana (2.4%), ibi bikaba birugira kimwe mu bihugu bya Afrika bifite umuvuduko munini w’ubwiyongere bw’abaturage kurusha ibindi.

Igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka no kubyaza ubutaka umusaruro cya 2050 giteganya ko u Rwanda ruzaba rutuwe n’abaturage miliyoni 22, ibi bikazagerwaho ari uko habayeho uburyo bwo kuboneza imbyaro bwisumbuyeho hamwe no kugabanuka k’ubwiyongere bwa buri mwaka ntiburenge 2% mu myaka 30 iri imbere. Ubu bwiyongere bw’abaturage buzagira ingaruka ku mikoreshereze y’ubutaka no kumusaruro uva ku butaka kuko umubare w’abaturage kuri kilometero kare uzava kuri 518 ukagera kuri 887.

 Gutuza abantu mu mijyi no mubyaro

Kuri ubu, abanyarwanda hafi 18.4% batuye mu mijyi, kujya gutura mu mijyi bikaba bikomeje no kwiyongera kubera amahirwe y’umurimo ahari.

Hashingiwe ku mubare w’abaturage na serivisi zizaba zikenewe mu guteza imbere imibereho y’abatuye mu imijyi bazaba bageze ku kigero cya 70 ku ijana (70%) y'Abanyarwanda bose muri 2050, igishushanyombonera gishya cyashyizeho ibyiciro bitanu by’imijyi:

1.      Hateganyijwe ko Umujyi wa Kigali uzakomeza kuba umurwa mukuru w’igihugu kandi ugakomeza gutezwa imbere mu ngeri zose.

2.      Umujyi wa Kigali uzagaragirwa n’indi mijyi itatu iwukikije ariyo Muhanga, Bugesera na Rwamagana. Buri wose muri iyo mijyi uzaba ufite umwihariko aho umujyi wa Muhanga uzaba ari umujyi w’ubucuruzi butandukanye ndetse no gutunganya amabuye y’agaciro n’ibindi, umujyi wa Bugesera uzateza imbere cyane ubwikorezi n’inganda n’ naho umujyi wa Rwamagana ukazaba umujyi w’ubucuruzi no gutunganya umusaruro w’ubuhinzi;

3.      Imijyi umunani yegereye imipaka ariyo Nyagatare, Musanze, Rubavu, Karongi, Rusizi, Huye, Kirehe na Kayonza izunganira umujyi wa Kigali bityo iteze imbere ubucuruzi bw’imbere mu gihugu hamwe n’ubwambukiranya imipaka;

4.       Hakazakurikiraho imijyi iciriritse icumi n’itandatu (16) y’Uturere dusigaye nayo izakomeza gutera imbere mu ngeri zose;

5.      Hakurikireho imijyi mito mito yo mu cyaro igera kuri mirongo irindwi n’itatu (73 emerging centres) ;

6.      Naho icyaro kizasigarana imiturire yo mu midugudu ku baturage bazaba basigaye bangana na 30% aho site z’imidugudu zari zikiri nyinshi zizagenda zihuzwa zikagera ku bihumbi bitatu (3000) zituweho neza, zifite ibikorwaremezo byibanze byose. Bigenza neza buri Kagari hazaba gafite site imwe y’umudugudu ikikijwe n’ubutaka buhagije bwo guhinga. Ibi bizaba hagamijwe gutura ku butaka buto hakaboneka ubutaka bw’ubuhinzi buzakoreshwa mu guteza imbere ubuhinzi.

Imyubakire y’amazu

Kuri ubu, mu Rwanda hari amazu miliyoni ebyiri na magana inani (2.8 millions). Kugirango abanyarwanda bazaba ari miliyoni 22 bazabone aho gutura muri 2050, hazaba hakenewe amazu miliyoni eshanu n’igice (birasaba kubaka amazu ibihumbi ijana na mirongo itanu buri mwaka). Iki gishushanyombonera giteganya ko byaba byiza habanje kuvugurura utujagari dusanzwe duhari no kubaka ahatubatse imbere mu mijyi n’udusanteri bisanzwe bihari mbere yo kwagura imijyi no gukoresha inkengero zayo.

Ku bitari bisanzwe, iki gishushanyo mbonera giteganya ubwoko bw’amazu n’ubucukike mu miturire hashingiwe ku cyiciro cya buri mujyi muri bya byiciro 5 by’imijyi byavuzwe haruguru ku buryo buri wese azaba azi urwego rw’umujyi n’ibisabwa mu mibereho y’uwo mujyi bikajya bimufashe guhitamo umujyi wakwifuza guturamo. Amazu maremare n’aringaniye atuwemo n’imiryango myinshi azibanda mu mujyi wa Kigali n’indi imijyi minini mu gihe mu cyaro hazaba hagenewe ubucucike buringaniye mu mazu atari mareremare.

Gutwara abantu n’ibintu

Igishuhanyombonera gishyashya kiratanga igisubizo ku buryo bwo kwihutisha ingendo hongerwa ibikorwa remezo by’inzira cyane cyane izo ku butaka.

Hazubakwa imihanda ya gali ya moshi ihuza u Rwanda n’ibihugu bituranyi ndetse n’inzira zihuta zihuza Kigali n’imijyi yunganira umujyi wa Kigali. Imihanda isanzwe minini y’igitaka nayo izashyirwamo kaburimbo. Imbaraga zindi zigomba gushyirwa mu gushyira imihanda muhateganijwe guturwa mu mijyi mito ndetse no muri site zo guturaho mu cyaro.

Ubuhinzi

Iki gishushanyombonera kiragaragaza mu gihugu uduce dufite ubutaka bwiza kurusha ubundi buherereyemo n’uburyo bw’imihingire bigomba kuzakoreshwa  ngo u Rwanda rubashe guhaza mu biribwa abaturage bazaba ari miliyoni 22 muri 2050. Ubuhinzi buzakorerwa mu gihugu hose kandi umusaruro w’ubuhinzi uzongerwa cyane ku buryo ugomba kwikuba inshuro 15 ugereranyije n’uhari ubu.

Mu rwego rwo kurinda ubutaka bw’ubuhinzi, buri Karere kazagira igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka kitari icyo mu gice cy’umujyi gusa nk’uko bisanzwe ahubwo icy’akarere kose. Icyo gishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka ku rwego rw’Akarere kizagaragaza neza ubutaka bugenewe guhingwaho kandi kubukoresha ikitari ubuhinzi n’ubworozi ntibizaba byemewe.

Ibidukikije

Amashyamba ahari agomba kubyazwa umusaruro ku buryo bufatika kandi akongerwa cyane cyane aterwa ku misozi ihanamye cyane; ni ukuvuga ubutaka buri ku buhaname burenze 55%.

Ibishanga, amazi ndetse n’umukandara wabyo bizakomeza kubungwabungwa uko bikwiye.

Imisozi ihanamye, hejuru y’ubuhaname bwa 30-50% ishobora gukorerwaho ibikorwa birimo n’inyubako zikomeye ariko habanje gukorwa inyigo zikwiriye, zigaragaza uko bizakorwamo kuburyo bidashyira ubuzima bw’abantu mu kaga.

Ubukerarugendo

Urwego rw’ubukerarugendo ruzaba rugizwe n’ubukerarugendo bwo muri za parike, ku nyamaswa zo mu gasozi; ubukerarugendo bwibanda ku kwakira ibiganiro, inama mpuzamahanga n’ibikorwa bitandukanye (MICE); imikino; ubukerarugendo bw’abaza kwivuriza mu Rwanda; ubukerarugendo rw’abaza kwiga mu Rwanda; ubukerarugendo bwo mu mazi; ubukerarugendo bwo mu mijyi; ndetse n’ubukerarugendo bw’ahantu ndangamateka. Ubukerarugendo nabwo buzibanda mu gukoresha ubutaka buto ariko bukazana inyungu nyinshi ku gihugu.

Umusaruro uva mu bukerarugendo uzava kuri miliyoni Magana ane z’amadolari ya Amerika (400M $) uriho kuri ubu ugere kuri miliyoni magana inani z’amadolari ya Amerika (800M $) muri 2050.

Imirimo ifitiye igihugu Akamaro

Ingufu, amazi, amashuri,amavuriro, inyubako n’ibibuga bya sport, ikoranabuhanga n’ibindi :

Ibi bikorwa byose byagenewe ubutaka imbere mu mijyi ndetse no muri za site z’imidugudu mu cyaro. Bigomba gushyirwa ahakwiye hateganijwe guturwa. Uburyo busanzwe bwo kubikwirakwiza mu misozi yose bwagaragaye nk’uburyo butarambye.

  1. UBURYO BWO KUGISHYIRA MU BIKORWA

v  Amategeko n’inzego zishinzwe gushyira mu bikorwa iki gishushanyombonera bizanozwa;

v  Mbere y’uko igishushanyombonera cy’ahantu aho ari ho hose gikorwa cyangwa umushinga munini ugiye gukoresha ubutaka, Minisiteri y’Ibidukikije ibinyujije mu Kigo Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka izajya ibanza ibisuzume, harebwe niba byubahirije iki gishushanyombonera.

v  Mbere yo kugenera ingengo y’imari ibikorwa n’imishinga by’inzego za Leta hazajya habanza hasuzumwe niba bikurikije ibyo iki gishushanyombonera giteganya;

v  kubaka kw’ama sosiyete azaba yubakira rimwe inzu nyinshi bigomba gutezwa imbere cyane. Kubaka bazamuka nibyo bizashyirwamo imbaraga.

v  Ikurikiranwa ry’imikoreshereze y’ubutaka rizifashisha ikorananabuhanga ku buryo unyuranyije n’ibiteganywa n’iki gishushanyombonera azatahurwa hakiri kare.

igishushanyombonera cyo ku rwego rw’igihugu cyaherukaga cyakozwe kuva Kanama 2007 kugera muri Kanama 2010 cyemezwa n’inama y’abaministiri yo kuwa 19 Mutarama 2011, kikaba cyari cyarateguwe hibandwa kuri gahunda z’iterambere zaganishaga ku cyerekezo 2020 u Rwanda rwari rwarihaye. Cyari cyarateguwe kandi kigamije kugaragaza uko ubutaka buzakoreshwa guhera 2010 kugeza 2020 hakurikijwe ubwiyongere bw’abaturage, umuvuduko w’imiturire ndetse n’uw’ibikorwaremezo.

Mu gutegura iki gishushanyombonera, habayeho inama nyungurabitekerezo nyinshi ku nzego zitandukanye ku rwego rw’Igihugu, hamwe n’ikusanyabitekerezo n’amakuru mu turere twose tw’Igihugu hakusanywa ibitekerezo ku byifuzo by’uturere ku igenamigambi rishingiye ku miterere yihariye ya buri karere n’ibyo babona byakwibandwaho byafasha mu iterambere rya buri karere.

Igikorwa cyo kuvugurura igishushanyombonera cyayobowe na Professor Tzamir Yigal uyoboye company yitwa Tzamir Architects and Planners Ltd yo mu gihugu cya Israel,  ni igikorwa cyari cyaratangiye mu mpera z’Ugushyingo 2018.