Abadepite batoye itegeko rishya ry’Ubutaka

 

Tariki 4 Kamena 2021 Umutwe w’Abadepite watoye itegeko rishya rigena imikoreshereze n’imicungire y’ubutaka mu Rwanda.

Zimwe mu ngingo zahinduwe mu itegeko rishya harimo izari zimaze igihe zigaragazwa nk’imbogamizi ku mikoreshereze y’ubutaka cyane cyane ku ubutaka bugenewe ubuhinzi, ubworozi n’amashyamba.

Mu itegeko No 43/2013 ryo kuwa 16/06/2013 umutwe III icyiciro cya 6 ingingo 30 yavugaga ko “Birabujijwe kugabanyamo ibice ubutaka bugenewe ubuhinzi n’ubworozi mu gihe ibice biva muri uko kugabanya bitanga ibice by’ubutaka bifite munsi ya hegitari imwe buri gice cyagabanijwe”. Mu itegeko rishya ryemejwe n’abadepite, “igabanya ry’ubutaka bw’ubuhinzi, ubw’ubworozi n’amashyamba, n’iyo iryo gabanya ryatuma ubutaka busigaye bugira ubuso buri munsi ya hegitari imwe, riremewe”.

Muri uyu mushinga w’itegeko rishya kandi hagaragaramo impinduka ku bijyanye n’inkondabutaka (freehold) aho rivuga ko “inkondabutaka izajya itangwa ku butaka bwa leta no ku butaka butunzwe n’abanyarwanda kandi ubwo butaka ntibugomba kurenza hegitari 2 ku muntu”, mu gihe mu itegeko ryo muri 2013 ubutaka bwahabwa inkondabutaka butagombaga kurenza hegitari 5.

Indi ngingo yagarutsweho ni ijyanye n’imyaka y’ubukode; mu itegeko rya 2013 havuga ko “igihe cy’ubukode burambye bw’ubutaka ntigishobora kujya munsi y’imyaka itatu cyangwa ngo kirenze imyaka 99, ariko gishobora kongerwa” naho mu mushinga w’itegeko rishya hemejwe ko “imyaka y’ubukode burambye iziyongera ariko ntigomba kurenga 99. Ku Munyarwanda, igihe cy’ubukode kizajya gihita cyongerwa atagombye kubisaba”.

Ubuzime nabwo ni ingingo yagarutsweho mu itegeko rishya (ubuzime ni uburyo bwo kubona cyangwa gutakaza uburenganzira ku butaka bitwe n’uko hashize igihe runaka giteganywa n’amategeko). Mu itegeko ryo muri 2013 ryavugaga ko igihe cy’ubuzime ari imyaka 30 bikemezwa cy’iyemezo cy’urukiko rubifitiye ububasha, mu gihe mu itegeko rishya bavuga ko “ubuzime bwemezwa n’umubitsi w’impapurompamo z’ubutaak ashingiye kuri raporo ya komite y’ubutaka”.

Nyuma yo kwemezwa n'inama y'abaminisitiri, uyu mushinga w'itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda ukaba uzatangira gushyirwa mu bikorwa igihe uzaba wasohotse mu igazeti ya Leta.