Igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka mu Karere ka Muhanga kigeze kure gitegurwa

Tariki 11 Nzeri 2021 mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Muhanga hateraniye inama yari igamije Kumurikira no gusobanurira ubuyobozi bw’ako karere aho igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cy’agateganyo (draft) kigeze. Ni nyuma y’igihe kigera ku kwezi itsinda ry’abakozi b’Ikigo Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda.hamwe n’abakozi b’akarere ka Muhanga bamaze bakusanya amakuru azifashishwa mu gutunganya icyo gishushanyombonera.

Zimwe mu mpinduka z’ingenzi zigaragara nyuma y’isurwa no kuzenguruka ako karere ni uko sites zo guturaho mu midugudu yo mu byaro zagabanyijwe ku buryo bugaragara; Sites zo guturaho zo mu mirenge y’icyaro zavuye kuri 246 zigera kuri 135, ziva ku buso bwa hegitari 6,527 zijya ku buso bwa hegitari 3, 904.

Mu mirenge 12 igize akarere ka Muhanga, Umujyi wa Muhanga ukaba ukora ku mirenge 4 ariyo Nyamabuye, Shyogwe, Cyeza ndetse na Muhanga.

Igishushanyombonera kandi kigaragaza ko muri aka Karere, nyuma y’ umujyi wa Muhanga, hari undi mujyi wa Remera uherereye mu murenge wa Kiyumba uzunganira mu iterambere ry’akakarere.

Igishushanyombonera kandi kinagaragaza ko ubukungu bw’ akarere ka Muhanga bushingiye k’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi, ubucuruzi, ubworozi, ndetse n’amashyamba, ibi bikaba bimwe mu bigomba gutezwa imbere no kubungabungwa mu rwego rwo kugera ku iterambere rirambye ry’ aka karere.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Madamu Mukagatana Fortunée wari uyoboye iyo nama yashimiye aho icyo gikorwa kigeze, umurava ndetse n’ubushishozi kirimo gukoranwa asaba ko buri rwego rwose mu zikoresha ubutaka rwazitabwaho ku buryo ubutaka bwose bw’akarere buzaba bufite icyo bugomba gukoreshwa kandi kijyanye n’imiterere yabwo n’aho buherereye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere Bwana Ignace Kanyangira na we yashimye akazi keza kamaze gukorwa ndetse n’ubufatanye buri hagati y’akarere n’Ikigo Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda, yemeza ko nta kabuza ubwo bufatanye buzatanga umusaruro ushimishije.

Protais Mpayimana, Umuyobozi ushinzwe igenamigambi ry’imitunganyirize y’imijyi n’ibyaro mu Kigo Gishinzwe Imicungire n’ Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda yasabye ubuyobozi bw’akarere ko mu gihe igishushanyombonera cyazaba kimaze kwemezwa bazihutira gutunganya sites zo guturaho no kwirinda ko hari igikorwa cy’inyubako cyazongera kujya hanze y’ahagenewe gutura ndetse no kuzagishyira mu bikorwa uko cyakabaye.

Akarere ka Muhanga ni kamwe mu turere 8 tugize intara y’amajyepfo kakaba ari kamwe mu mu turere dutatu tugize imijyi igaragiye Umujyi wa Kigali (satellite cities) ari yo Muhanga, Bugesera na Rwamagana. Imigi igaragiye Umurwa Mukuru Kigali, ikaba izafasha kugabanya umubare munini w'abagana Kigali, igatuza hafi miliyoni y'abaturage muri buri mujyi, ikaba iri hafi ya Kigali, ndetse ikazahabwa imbaraga mu bikorwa remezo na serivisi ku buryo buhagije.