Ni ubuhe buryo buteganywa n’amategeko umuntu ashobora gutungamo ubutaka?

Abantu benshi bakunda kwibaza uburyo buteganywa n’amategeko umuntu ashobora gutungamo ubutaka, itegeko N° 27/2021 ryo ku wa 10/06/2021 rigenga ubutaka mu Rwanda mu ngingo yaryo ya 9 risobanura neza uburyo bwo gutunga ubutaka.

Iyi ngingo ivuga ko Ubutaka umuntu yarazwe, yazunguye, yaguze, yahawe nk’impano, yahawe nk’ingurane, ubwo akomora ku isaranganya cyangwa yahawe n’ubuyobozi bubifitiye ububasha mu buryo bwemewe n’amategeko. abutunga hakurikijwe bumwe mu buryo bwo gutunga ubutaka bukurikira:

 Ubukode burambye: ni uburyo bwo gutunga ubutaka bushingiye ku masezerano y’igihe kirekire Leta igirana n’umuntu imuha uburenganzira ku butaka. Igihe cy’ubukode burambye bw’ubutaka y’ubutaka ntikirenza imyaka mirongo cyenda n’icyenda (99) ishobora kongerwa.

Inkondabutaka: uburyo bwo gutunga ubutaka bushingiye ku masezerano Leta igirana n’umuntu imuha uburenganzira busesuye kandi bwa burundu.

 ubukode burambye mu itegeko twavuze haruguru bwakuwe ku myaka 20 na 30 bitewe n'icyo ubutaka bwagenewe gukoreshwa bugirwa imyaka 99 yongerwa hatabayeho kubisaba. Ni ukuvuga ko iyo utunze ufite ubutaka kugira ngo ubutunge mu buryo byemewe n’amategeko ugomba kubwandikisha. Mu gihe udafite kimwe muri ibi byangombwa uba wibuza uburenganzira ku butaka harimo ko bushobora gutwarwa n’undi, kudashobora kubugurisha, kubutangaho ingwate n'ibindi.