Iby’ingenzi biri mu burenganzira bw’abanyamahanga ku gutunga ubutaka mu Rwanda

Wari uzi ko abanyamahanga nabo bemerewe gutunga ubutaka mu Rwanda? Ingingo ya 16 y’Itegeko N° 27/2021 ryo ku wa 10/06/2021 rigenga ubutaka ivuga ko umunyamahanga afite uburenganzira bwo “guhabwa ubukode burambye ndetse n’ubwo gutizwa ubutaka”, gutizwa bigakorwa gusa mu rwego rw’ishoramari.

 Umunyamahanga kimwe n’Umunyarwanda hari uburenganzira bagira ku gutunga ubutaka byombi bikagenwa n’inzego zibishinzwe, mu gihe hakirimo gutegurwa Iteka rya Perezida rigena ubundi buryo umunyamahanga ashobora gutungamo ubutaka, hasohotse amabwiriza ya Ministiri w’Ibidukikije No 001 yo ku wa 09 Nzeri 2021 agena uburyo umunyamahanga atungamo ubutaka bwo gutura, yashyizweho hashingiwe kuri iryo tegeko ryavuzwe hejuru.

 Ingingo ya 2 y’ayo mabwiriza igena uburenganzira bw’umunyamahanga ku bukode burambye, ivuga ko umunyamahanga afite uburenganzira bwo gutunga ubutaka mu rwego rwo gutura.

Naho ingingo ya 3 ku ngano y’ubutaka ivuga ko “Umunyamahanga ashobora gutunga ikibanza kimwe ku muryango umwe ahagenewe gutura kitarenza ubuso n’ibipimo bigenwa hakurikijwe amategeko abigenga. Iyo umunyamahanga akeneye ubutaka burenze ubwagenewe ikibanza kimwe kivugwa mu gika cya mbereye cy’iyi ngingo cyangwa gutunga ibice birenze kimwe byo mu isangiramutungo ku nyubako, agomba kugaragaza inyigo y’umushinga w’ishoramari yemejwe n’urwego rubifitiye ububasha.

 Ingingo ya 4 ivuga munyamahanga usanganywe uburenganzira ku butaka iteganya ko “umunyamahanga wabonye ubutaka bufite ubuso n’ibipimo birenze ibivugwa muri aya mabwiriza mbere y’uko atangira gukurikizwa kandi akaba atarabwandikishije hakurikijwe amategeko abigenga agumana uburenganzira ku butaka bwe; Icyakora ibiteganywa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo byubahirizwa iyo agaragaza inyandiko yakorerewe imbere y’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze cyangwa imbere ya noteri igaragaza uburyo yabonyemo ubutaka mbere y’itegeko No 27/2021 ryo ku wa 10/06/2021

Ibi bikaba ari iby’ingenzi bikubiye muri ayo mabwiriza ya Ministiri w’Ibidukikije, bikazata agaciro ku munsi hazatangarizwa Iteka rya Perezida rigena ubundi buryo umunyamahanga ashobora gutundamo ubutaka mu Igazeti ya Repubulika y’u Rwanda.