Abaturage bo mu kibaya cya Bugarama bahawe ibyangombwa by’ubutaka bwabo

Tariki 21/01/2022 mu karere ka Rusizi, murerenge wa Bugarama habaye igikorwa cyo guha ibyangombwa by’ubutaka abaturage bafite ubutaka mu kibaya cya Bugarama.

Ni umuhango wari uyobowe na Nyakukubahwa Ministiri w’Ibidukikije, Mujamawariya Jeanne d’Arc, hari kandi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Umuyobozi Mukuru w’IKigo Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imicungire y’ubutaka muri RLMUA, abahagarariye Ingabo na Police mu karere ka Rusizi n’abandi.

Muri uwo muhango, abo bashyitsi basuye abaturage bo mu tugari twa Pera na Ryankana, akaba ari two tugari two muri uwo murenge twarebwaga n’iyo gahunda yo kwandikwaho ubutaka bwahoze bucungwa na MINAGRI, bakaba bamaze iminsi babweguriwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ndetse anasaba ko mu gihe cya vuba abo baturage bose baba bamze guhabwa ibyangombwa by’ubutaka beguriwe.

Ministiri Mujawamariya yasabye abahawe ubwo butaka kurushaho kububyaza umusaruro cyane cyane bahinga ibihingwa bijyanye nabwo ku buryo umusaruro wabo utazaba uwo kubatunga bonyine ahubwo ko bazasagurira n’isoko. Ati “Turabasaba kubukoresha neza bubahiriza igishushanyombonera cy’aho buherereye, abafite ubutaka bw’ubuhinzi bakongera umusaruro bagakoresha ifumbire yaba imborera cyangwa imvaruganda, bagakoresha n’imbuto z’indobanure kugirango umusaruro wikube kabiri, gatatu ndetse na kane nibishoboka kagereho, bihaze mu musaruro ndetse banasagurire amasoko yaba ay’imbere ndetse n’ay’inyuma y’igihugu”.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda, Esperance Mukamana yasabye abaturage bahawe ubwo butaka kurushaho kwirinda amakimbirane ashingiye ku butaka; ati “Ntitwifuza ko aba baturage beguriwe ubu butaka bagirana amakimbirane, turifuza ko batunga ubu butaka neza, ababonye ibyangombwa byabwo bakabukoresha icyo bwagenewe gukoreshwa ariko nanone ahabonetse amakimbirane agakemurwa neza bitagombye kujya mu nkiko, nk’uko dusanzwe dufatanya n’inzego z’ibanze gukemura amwe muri ayo makimbirane n’ubundi tuzakomeza gukorera hamwe mu kuyakemura mu gihe hari agaragaye”

N’akanyamuneza kenshi, abaturage bishimiye icyo gikorwa ndetse banashimira Perezida wa Repubulika wabemereye ubwo butaka bari bamaze igihe kinini bakoresha ariko butabanditseho, ku buryo bo bumvaga nta n’uburenganzira babufiteho kuko isaha n’isaha bumvaga bashobora kubwamburwa, ariko ubu bakaba batuje kandi biteguye kubukoresha neza. Minani Mathias ni umwe mu baturage bahawe icyangombwa cy’ubutaka, akaba yaragize ati, “turashimira Umubyeyi wacu Nyakubahwa Paul Kagame udukuye mu gihirahiro, ubu tujgiye guhinga tweze; iwacu hera imbuto ntabwo muzongera gukenera imbuto ziturutse muri ibi bihugu duturanye”.

Muri iyo gahunda yo guha ibyangombwa byubutaka abatuye mu kibaya cya Bugarama biteganyijwe ko hazatangwa ibyangombwa bisaga ibihumbi bine ndetse bishobora no kurenga kuko bamwe muri bo bagiye babucamo ibice bakabigurisha.