Ba noteri bikorera bahuguwe mbere yo gutangira gutanga serivisi z’ubutaka

Kuva tariki 22 kugera kuri 23 Werurwe 2022 habaye amahugurwa y’iminsi ibiri yari agenewe abemerewe kuzakora akazi nk'abanoteri bigenga muri serivisi z'ubutaka bagera kuri 86 baturutse mu turere dutandukanye tugize u Rwanda.

 Afungura ayo mahugurwa, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda (RLMUA), Madam Espérance Mukamana, yibukije abo ba noteri bikorera ko inshingano yabo nyamukuru ari ugufasha kwihutisha serivisi z'ubutaka ubundi zajyaga zitangwa na ba noteri bakorera leta, abasaba kwifashisha ubunararibonye basanganywe mu by'amategeko bagatanga serivisi nziza kandi zihuse.

Abasabye kugira ubushishozi buhagije kuko hari igihe bashobora kugwa mu makosa atewe n'uburangare bikaba byabaganisha mu nkiko. Aba ba noteri bakaba bazahugurwa ku itegeko rigenga ubutaka n'amateka arishamikiyeho, uko serivisi z'ubutaka zitangwa, inyandiko (forms) zikoreshwamo, n’ibindi.

 Maitre Mutabazi Jean Claude Abayo, ni umwe mu ba noteri bikorera batoranyijwe kuzatanga serivisi z’ubutaka, ati “twanejejwe cyane ni uko baduhaye ububasha bwo gutanga serivisi z’ubutaka mu rwego rwo kuzihutisha kuko aba noteri ba leta bo ku mirenge ntibari bahagije kugirango batange izo serivisi kandi zibashe kwihuta, uyu rero akaba ari umwanya mwiza ngo tubashe gutanga umusanzu mu kwihutisha serivisi z’ubutaka”. Akaba yijeje abazabagana serivisi nziza zirimo ubunyangamugayo n’ubushishozi buhagije, abasaba kubagirira icyizere nk’icyo bagiriraga abo ku mirenge kuko bose bazajya batahiriza umugozi umwe.

 Nasira Uwitonze  na we asanzwe ari noteri wikorera ndetse anunganira abantu mu mategeko (Avocat) yashimye leta yabagiriye icyizere, yizeza abaturage bazabagana ko serivisi bazatanga zizaba zuzuye ubunyamwuga kandi zizaba zimeze n’izo bahabwaga ku murenge uretse k obo bazazihutisha kuruta uko byari bisanzwe; ati “n’ubwo ku murenge bari basanzwe babafasha, twese turi abanyamwuga kandi twabiherewe uburenganzira tukaba tuzagabanya umubare w’abantu batondaga umurongo ku murenge kuko nteri waho yagiraga abantu benshi cyane bigatuma serivisi batanga zigenda gahoro.”

Umunoteri wikorera mu bijyanye n’ubutaka afite ububasha  bwo kwemeza no guhamya inyandiko z’irage ku mutungo utimukanwa n’inyandiko zizitesha agaciro zakozwe na bene zo; kwemeza no guhamya amasezerano y’ihererekanya ry’ubutaka kimwe n’undi mutungo utimukanwa uri ku butaka bikozwe binyuze mu izungura, impano, umurage, umunani, ikodeshwa, igurishwa, iyatisha, ingurane, inshingano yo gutanga inzira ku butaka bw’undi bituruka ku miterere y’ahantu, gutiza ingwate; kwemeza no guhamya amasezerano y’ubufatanye ku nyubako ihuriweho n’abantu barenze umwe; kwemeza no guhamya izindi nyandiko zijyanye n’ihererekanya ry’ubutaka zateganywa n’amategeko.

Aba ba noteri bikorera bakaba bafite ububasha mu gihugu hose, bitandukanye na noteri w’ubutaka ba leta mu mirenge bagiraga ububasha mu mirenge bakoreramo honyine.