Abakozi bashinzwe ubutaka mu turere n’imirenge bigize Intara y’Uburasirazuba bahuguwewe ku mikoreshereze y’ubutaka

Kuva tariki 9 – 13 Gicurasi 2022, mu karere ka Nyagatare habereye amahugurwa y’abakozi bafite aho bahurira na serivisi z’ubutaka baturutse mu turere turindwi tugize Intara y’iburasirazuba kongeraho abaje baturutse mu turere twa Musanze na Muhanga batari barabonye ayo mahugurwa.

Abitabiriye ayo mahugurwa baka barahuguwe ku bintu bitandukanye, by’umwihariko basobanurirwa byimbitse Igishushanyombonera cy’Imikoreshereze y’ubutaka (National Land Use and Fevelopment Master Plan=NLUDMP), ibishushanyombonera by’uturere (District Land Use Plans=DLUPs), ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo bishushanyo hakoreshejwe amategeko agenga ibyiciro by'imikoreshereze y'ubutaka (zoning regulations) hamwe n’ amabwiriza agenga ihuzwa, ikatwa n'itunganywa ry'ubutaka  hagamijwe kunoza imyubakire bigizwemo uruhare na ba nyir’ubutaka (Community based land readjustment guidelines).

Abitabiriye ayo mahugurwa kandi beretswe uburyo ibyo bishushanyo biboneka kuri murandasi (masterplan online access), uko umwuga wo gupima ubutaka (surveying) ukorwa, ingaruka zabyo iyo bikozwe nabi ndetse n'ibibazo bikigaragara muri uwo mwuga n’ibindi.

Atangiza ayo mahugurwa, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imikoreshereze y’Ubutaka no Gutunganya Amakarita  mu kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka, bwana Alexis Rutagengwa yasabye abayitabiriye ko yazababera ingirakamaro kandi ko ibyo bazigiramo bizabafasha kurushaho gutanga serivisi nziza ugereranyije na mbere; ari “turifuza ko iyi minsi muzamara aha izagaragaza itandukaniro mu gihe muzaba musubiye mu kazi kanyu”.

Abitabiriye ayo mahugurwa bose bagaragaje ko aya mahugurwa yari akenewe kuko hari ibintu byinshi bayungukiyemo ndetse batatinya no kuvuga ko bimwe muri byo ari ubwa mbere babyumvise.

Ayo mahugurwa yitabiriwe n’abakozi batandukanye bagera ku 125 barimo abayobozi b’ibiro by’ubutaka (Director of one stop centers) mu turere twavuzwe haruguru, abashinzwe gutanga impushya zo kubaka no kuvugurura, abashinzwe gupima ubutaka mu turere hamwe n’abakozi bose bashinzwe ubutaka mu mirenge yose igize utwo turere