Ntawe ugomba kunyuranya n’igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka

“Ntawe ugomba kunyuranya n’ibiteganywa n’igishyombone cy’imikoreshereze y’ubutaka!” Ayo ni amwe mu magambo yagarutsweho cyane ku munsi wa kabiri ubwo Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’ubutaka, Espérance Mukamana ari kumwe n’Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Bwana Radjab Mbonyumuvunyi basuraga aharimo kubera land week, bakaganira n'abaje gusaba serivisi z'ubutaka zitandukanye ndetse bakanaganira n'abakozi barimo gufasha mu gutanga serivisi aho irimo kubera ku biro by’umurenge wa Muyumbu uri mu karere ka Rwamagana.

Mu butumwa yabageneye, Espérance Mukamana yabibukije kujya bahuza amakuru y'ubutaka bwabo n'igihe, buri hererekanya ryose ribaye rigakorerwa imbere ya noteri w'ubutaka kuko ari bwo rigira agaciro kandi rikanatanga umutekano kuri nyir’ubutaka.

Yabasabye kandi kubaha ibishushanyombonera by'imikoreshereze y'ubutaka, buri butaka bugakoreshwa icyo bwagenewe gukoreshwa cyane cyane birinda kubaka mu butaka bw'ubuhinzi no kubaka mu tujagari; yagize ati “ntabwo waza gusaba ngo tuguhindurire ubutaka bw’ubuhinzi ngo tubugire imiturire ngo ni uko ari iyo irimo amafaranga ngo tugukundire, ahagenewe guhingwa tugomba tuharinda ku buryo ntawe uzahavogera ngo ajye kuhuzuza inyubako zonyine, kuko ntitwakubaka gusa tudahinga ngo tubone ibidutunga”.

Asoza kandi yashimiye abitabiriye ndetse anabasaba kwibutsa bagenzi babo batarandikisha ubutaka bwabo kwihutira kubwandikisha.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, yashimiye abagira uruhare bose mu mitegurire y’icyo gikorwa, asaba abaturage kujya bihanganira igihe habayeho gutinda kubona serivisi kuko akenshi biterwa n’ubwinshi bw’amadosiye arusha imbaraga abatanga servisi. Ati “murabizi ubu akarere kacu ni kamwe mu turere tugize imijyi igaragiye Umujyi wa Kigali, kababa karimo guturwa cyane ndetse abantu baturuka impande n’impande baza kuhagura ubutaka, iyo ikaba ari imwe mu mpamvu ituma tugira dosiye nyinshi cyane rimwe na rimwe hakabaho gutinda guhabwa serivisi”.

Umuyobozi w’akarere na we yagarutse kandi ku mikoreshereze y’ubutaka aho yasabye abantu kwirinda gutura no kubaka mu kajagari, asaba buri muturage kujya atanga amakuru aho abonye birimo gukorwa aho kwigira ntibindeba cyangwa se kubiharira abayobozi b’inzego z’ibanze; ati “amajyambere arimo arihuta, ibikorwa remezo n’imihanda igezweho ya kaburimbo birimo birubakwa ariko ntabwo tuzaza kubaka umuhanda wa kaburimbo mu kajagari kandi karubatswe murebera”.

Icyumweru cyahariwe serivisi z’ubutaka kimenyerewe ku izina rya Land week kitabirwa n’abantu benshi aho bahabwa serivisi yihuse ku buryo abenshi ibyo baje gusaba babibona uwo munsi cyangwa se ku munsi ukurikiyeho. Mu karere ka Rwamagana kikaba kizamara ibyumweru bibiri uherereye tariki 16-27 Gicurasi 2022 naho mu byumweru bizakurikiraho kizakomerezaho mu tundi turere tugize intara y’Iburasirazuba ndetse no turere tugize izindi ntara.