Amahugurwa ku buryo bushya bwo gukemura amakimbirane hititabajwe inkiko

Guhera tariki 3 – 6 Kamena 2022, mu Ishuri Rikuru ryo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko (Institute of Legal Practice and Development) riherereye mu karere ka Nyanza habereye amahugurwa y’iminsi itatu yari agenewe abakozi b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka (Natianal Land Authority |NLA). Akaba yari amahugurwa ku bijyanye n’uburyo bwo gukemura amakimbirane ashingiye ku mbibi z’ubutaka no ku iyandikisha rusange ryabwo hifashishijwe uburyo bw’ubuhuza (mediation). 

Mu ijambo rye risoza ayo mahugurwa ku mugaragaro, Umuyobozi Mukuru wa NLA, Espérance Mukamana yashimiye ubuyobozi bwa ILPD anasaba abahuguwe kuzakoresha neza ubumenyi bayakuyemo, ati “Aya mahugurwa n’ubwo twahereye ku bakozi bacu ariko agomba no kugera ku bantu bo mu nzego z’ibanze kuko 90% bya serivisi z’ubutaka niho zitangirira guhera muri komite z’ubutaka ku rwego rw’akagari, muze dufashe abantu bareke gupfa ubutaka, abantu n’iyo bagirana ikibazo kizajye gikemuka mu nzira nziza bakomeze kubana mu mahoro mufashijwe n’ubumenyi mwungukiye mu masomo mwaherewe hano”.

Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr Kayihura Muganga Didas nawe yashimye uruhare rusanzwe rw’abakozi ndetse n’ikigo mu gukemura ibibazo by’abaturage, ati “Mugiye gukumira ibintu byinshi byari kujya mu nkiko kandi ibyo bibaho kubera ko tudafite abanyamwunga nka mwe, abantu bakumira amakimbirane bakaganiriza abantu mbere y’uko bigera mu nkiko.”

Yagarutse kandi ku kamaro k’ubu buryo bwo guhuza abantu ndetse ‘ibibi byo kujya mu nkiko, ati “mu rukiko abantu barahuranya, ariko muri mediation ba bantu baje umwe adashaka kureba undi iyo isoje neza isoza bahobera cyangwa bakorana mu ntoki, icyo uba ukoze ntabwo ari icyo kibazo uba ukuyeho gusa ahubwo wunze n’ubumwe bwabo. Mu rukiko umwe aca aha undi agaca aha, uwatsinze arizihirwa akabyina, uwatsinzwe afata uwamutsinze, umuryango ndetse n’abazamukomokaho bose nk’abanzi b’iteka, tukaba dushimira abagize uruhare rwo gutekereza ubu buryo bwa mediation tukaba tunasaba ko byagera no ku bandi benshi bashoboka.”

Potel Jossam umwe mu bahuguye yibukije ko ubu buryo butareba abahuguwe gusa ahubwo bunareba n’abaturage, ati “n’ubwo tugiye kwigisha abazadufasha gukemura ibibazo ariko tugomba no gutangira kwigisha abo tugiye gukemurira ibibazo, umwuga wa mediation ukwiye gutangira kwigishwa abantu bakawumenya kuko wa gabanya bya bibazo byinshi bijya mu nkiko”.

Umwe mu bahuguwe, Twizeyeyeyeu Jean Pierre, umukozi ushinzwe amategeko muri NLA, yavuze ko “aya mahugurwa atwongereye ubushobozi kuko tugiye gutangira gukora neza kurushaho kandi byagaragaraga koko ko abaturage akabazo kose kavutse bihutira kukajyana mu nkiko aha rero tukaba twizera ko bigeye gufasha abantu benshi, ni inyungu kandi ku muturage wo hasi kuko nk’uko mubizi ikiguzi cyo kujya mu nkiko kirahenze cyane”.

Jeannine Munezero nawe ni umukozi ushinzwe ubutaka mur Ministeri y’Ibidukikije akaba asanga aya mahugurwa ari ingenzi by’umwihariko ku baturage mu bijyanye n ‘imibanire yabo: “muri aya mahugurwa tumenye uburyo bwo kunga abanyarwanda mu gihe bakimbiranye, tubaganiriza ku buryo basubira kubana mu mahoro, kuko mu gihe wunga abantu habaho ko abo bantu bumva ibintu kimwe ntihagire uwumva ko atsinze cyangwa se atsinzwe ahubwo hakabaho kumvikana ku kibazo no kugishakira igisubizi nyungu za bombi”.

Muri aya mahugurwa yamaze iminsi itatu akitabirwa n’abagera kuri 17, bagaragarijwe inkomoko z’amakimbirane, arimo ahanini akomoka ku bijyanye n’imbibi, arebana n’igihe ubutaka bwandikwaga aho bamwe bagiye biyandikishaho ubutaka butari ubwabo hakabaho kurengerana cyangwa se guhuguzanya, aturuka ku izungura, aho abantu bagiye bigabiza ubutakamu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse banerekwa uburyo bwihariye bwo kuyakemura.

Aya mahugurwa akaba aje nyuma y’uko hasohotse iteka rya No 004/MoE/22 ryo ku wa 15/02/2022 rya rya Minisitiri w’Ibidukikije rigena uburyo n’ibikurikizwa mu gukemura amakimbirane ashingiye ku mbibi z’ubutaka no ku iyandikisha rusange ryabwo.