Ikibazo cy’abakozi bake muri serivisi z’ubutaka mu nzira zo gukemuka

Tariki 30 Kanama 2022 Umuyobozi Mukuru akaba n'Umubitsi Mukuru w'Inyandikompamo z'ubutaka w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka, Espérance Mukamana, ari kumwe n’Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Bugesera, Umwali Angelique,  basuye aharimo gutangirwa serivisi z’ubutaka zimenyerewe nka land week mu murenge wa Nyamata, baganira n'abaje gusaba serivisi zitandukanye z'ubutaka hamwe n'abarimo kuzibaha.  

Espérance Mukamana avuga ku kibazo cyo gutinda kubona serivisi biturutse ku mubare w'abakozi bakeya, yavuze ko kirimo gushakirwa igisubizo ku bufatanye bw'inzego bireba nk’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka, Ministeri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Intara zose ndetse n’Umujyi wa Kigali.

Yagarutse no ku mikoreshereze y'ubutaka mu karere ka Bugesera, akarere gafite umujyi wa Nyamata nk'umwe mu mijyi igaragiye (satellite cities) Kigali, ukaba ari umujyi urimo gukura byihuta, asaba abantu kujya bakoresha ubutaka icyo bwagenewe gukoreshwa birinda kubaka utujagari, bakanirinda kubaka ku butaka bw'ubuhinzi. Yagize ati “ubutaka bw’ubuhinzi bwo muri aka karere, kandi muzi ko kagira ubutaka bwiza, bugomba kurindwa kugirango ahagenewe ubuhinzi hazahingwe, ahagenewe gutura hazaturwe kandi neza hakurijwe amategeko agenga imiturire kuko imikoreshereze y’ubutaka ntabwo ireba inzego za leta gusa cyangwa se inzego z’ibanze ahubwo n’abaturage irabareba”.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Bugesera, Umwali Angelique, nawe akaba yagarutse ku kibazo cy’abakozi bake batajyanye n’umubare wa dosiye nyinshi bakira, ati “aka karere karimo guturwa cyane ndetse kanashorwamo imari cyane cyane mu by’ubutaka, twakira nibura dosiye ibihumbi bitanu ku kwezi wareba rero umubare w’abakozi dufite ugasanga ni mutoya ariko icyo twakwizeza abaturage bacu ni uko bitewe n’uko aka karere kabaye kamwe mu turere tugaragiye umujyi wa Kigali imiterere y’akazi izahinduka izahinduka tukabona abakozi benshi bazajya bafasha mu kwihutisha dosiye tuba twakiriye”.

Ngwijabarezi Phocas, ni umwe mu baturage bari baje gusaba serivisi z’ubutaka, yashimiye uburyo land week yihutisha serivisi z’ubutaka ndetse anasaba ko yajya iba kenshi kuko ibafasha cyane, ati “nk’ubu nari maze nk’ukwezi nkurikirana iki kibazo ariko nje hano uyu munsi gihita gikemuka.”

Icyumweru cyahariwe serivisi z’ubutaka kizwi nka Land week kimaze kumenyerwa ndetse kikaba kitabirwa n’umubare muni ni w’abantu kubera bagiherwamo serivisi yihuse ku buryo abenshi ibyo baje gusaba babibona uwo munsi. Mu karere ka Bugesera kikaba kizamara ibyumweru bibiri kuva tariki 29/08 - 08 Nzeri 2022