Aborozi bo mu nzuri za Gishwati bagiye guhabwa ibyangombwa bishya by’inzuri zabo

Tariki 14 Nzeri 2022 Umuyobozi Mukuru akaba n’Umubitsi w’Inyandikompamo z’Ubutaka mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka Madamu Espérance Mukamana ari kumwe na vice Mayor ushinzwe ubukungu mu karere ka Nyabihu, Bwana Habanabakize Jean Claude baganiriye n’aborozi bahagarariye abandi bafite inzuri mu Gishwati zikora kuri ako karere, baganira ku gikorwa cyo kongera gupima izo nzuri kuko bigaragara ko hari abagiye bazihindurira ubuso kandi bitemewe.

 Mu ijambo rye, Espérance Mukamana, ati “icyo tubasaba ni ugufatanya n’abakozi b’ikigo, iki gikorwa mukakigira icyanyu kandi mukakitabira kuko kugaragaza imbibi z’inzuri zanyu nimwe bifitiye akamaro kenshi, turabasaba kandi kuvugisha ukuri no kuzemera impinduka mu gihe ubuso bw’inzuri zanyu bwagabanuka”.

 Umuyobozi Mukuru Mukamana Espérance yanasabye aborozi bose kumva neza icyo gikorwa no kucyumvisha bagenzi babo nk'uko byagenze mu turere twa Ngororero na Rutsiro aho icyo gikorwa cyarangiye kandi kikaba cyaragenze neza, bakaba bategereje guhabwa ibyangombwa byabo bikosoye

 Abo borozi bishimiye icyo gikorwa kuko kizagabanya amakimbirane bajyaga bagirana hagati yabo bapfa kutamenya ubuso bwa buri wese. Karehe Bienfait ni umworozi uhagarariye abandi mu karere ka Nyabihu yagize ati, “iyi gahunda nziza yo kongera kudupimira bundi bushya ni igikorwa kizadufasha kongera kumenya ubuso twahoranye bityo amakimbirane twajyaga tugirana akarangira”.

Gashabuka Muhindukira nawe ni umworozi wororera muri Gishwati agaruka ku ruhare rw’aborozi muri iki gikorwa yagize ati: “tugomba kubaha amabwiriza abazaba badufasha muri iki gikorwa bazaduha kuko aje kudukura mu bibazo byinshi twari dufite, aya mahirwe tugize tukayabyaza umusaruro kuko hari n’ubwo twajyaga dutekereza ko izi nzuri leta izagera hao ikazitwambura”.

Ibibazo by'ingenzi bigaragara muri izo nzuri harimo iby'aborozi bafite ubuso bunini cyangwa butoya ugereranyije n'ubwo bahawe mu isaranganya ryabaye muri 2007-2008 aho umuntu ku giti yahabwaga 5ha naho ishyirahamwe rigahabwa 10h, hari kandi abafashe ibishanga bakabikamya bakabihindura inzuri ndetse n'abigabije ubutaka bwa Leta nk'ibisigara, amashyamba n'ibindi.

 Mu turere tune turimo inzuri za Gishwati, tubiri twamaze gukosorerwa ubuso n'imbibi ni Rutsiro na Ngororero, naho akarere ka Nyabihu icyo gikorwa kikazatangira tariki 15 Nzeri2022, mu gihe akarere ka Rubavu ari ho icyo gikorwa kizasorezwamo mu minsi iri imbere.